Rwanda Nziza
Dream a Little Dream
歌手:Pink Martini
专辑:《Dream a Little Dream》

Rwanda Nziza -Pink Martini /The Von Trapps
Rwanda nziza Gihugu cyacu
Wuje imisozi ibiyaga n'ibirunga
Ngobyi iduhetse gahorane ishya
Reka tukurate tukuvuge ibigwi
Wowe utubumbiye hamwe twese
Abanyarwanda uko watubyaye
Berwa sugira singizwa iteka
Horana Imana murage mwiza
Ibyo tugukesha ntibishyikirwa
Umuco dusangiye uraturanga
Ururimi rwacu rukaduhuza
Ubwenge umutima amaboko yacu
Nibigukungahaze bikwiye
Nuko utere imbere ubutitsa
Abakurambere b'intwari
Bitanze batizigama
Baraguhanga uvamo ubukombe
Utsinda ubukoroni na mpatisbihugu
Byayogoje Afurika yose
None uraganje mu bwigenge
Tubukomeyeho uko turi twese
Komeza imihigo Rwanda dukunda
Duhagurukiye kukwitangira
Ngo amahoro asabe mu bagutuye
Wishyire wizane muri byose
Urangwe n'ishyaka utere imbere
Uhamye umubano n'amahanga yose
Maze ijabo ryawe riguhe ijambo
更多>> Pink Martini的热门歌曲